U Rwanda rwasabye ko Ndereyehe ‘washinze ishyaka CDR’ ko yagezwa imbere y’ubutabera

0
335
Dr Jean Damascene Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kurwanya Jenocide CNLG yasabye ubutabera bw’ u Buholandi ko kuburanisha Ndereyehe Charles Ntahontuye ‘umwe mu bashinze CDR‘ ku byaha bya Jenoside ashinjwa cyangwa akoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Charles Ndereyehe, unashakishwa n’igipolisi mpuzamahanga (Interpol) kuva mu mwaka w’2007 kugeza ubu ngo niwe RNC na FDU- Inkingi bahaye inshingano zo kwiga uburyo bwo guhuza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda buriho muri iki gihe.

Izi nshingano Ndereyehe yahawe zo “guhuza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda” ngo ntabwo itandukanye n’iyo gushyiraho CDR yaje kwiyita IMPUZAMUGAMBI nkuko bikubiye mu itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yandikiye u Buholandi

CNLG yibukije ko uyu Ndereyehe ku wa 20/04/2010 ubutabera bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ariko ubu akaba atarafatwa, agakomeza kwidedebya mu mutuzo iyo mu mahanga.

Uyu mugabo ngo akomeje gukora ibikorwa bicengeza amatwara ya gihezanguni mu Burayi n’ahandi, afatanya n’andi matsinda yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko bikubiye mu itangazaro rya CNLG dufitiye kopi.

Muri iri tangazo, hari aho riragira riti: “Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasaba u Buholandi kuburanisha Charles Ndereyehe Ntahontuye. Haramutse hatabayeho kumuburanisha, ubutabera bw’u Buholandi bwagombye kohereza Ndereyehe mu Rwanda nk’uko byakozwe kuri Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba boherejwe mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2016.”

Uretse abo, ubutabera bw’u Buholandi bwaciriye urubanza Mpambara Joseph wakatiwe igifungo cya burundu ku wa 7 Nyakanga 2011 kubera ibyaha yakoreye ku Mugonero mu gihe cya Jenoside.

Naho Yvonne Basebya Ntacyobatabara, yahamijwe ibyaha yakoreye i Gikondo muri Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi 8, ku wa 1 Werurwe 2013.

Ikindi CNLG ishingiraho ikirego cyayo ngo ni uko Charles Ndereyehe anagaragara kabiri ku rutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside.

Urutonde usangaho n’umukuru w’ingabo za FDLR Mudacumura Sylvestre, n’abafaransa baregwa ko bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ari bo Colonel Jacques HOGARD na Philippe Robardey.

Ibi byose bigira uyu mugabo umunyacyaha ukomeye kuburyo ngo agomba gukurikiranywa akabiryozwa ku buryo bw’umwihariko.

Amwe mu mateka ya Ndereyehe (Source: CNLG)

Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi mbere yi 1994.

Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe  Cercles des Républicains Progressistes washishikarije  abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.