U Rwanda rwamaganiye kure ibyatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda

0
251
Perezida Kagame w'u Rwanda ubwo yari ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

U Rwanda rwamaganiye kure amakuru yaraye atangajwe na minitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2019.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda rimaze amasaha macye risohotse, ryamaganye ibyavuzwe na minisitiri Sam Kutesa w’Ubugande ngo kuko ntashingiro bifite ahubwo ngo ni ukuyobya uburari.

Iri tangazo rigizwe n’ingingo zigera kuri 5 ariko izirebana n’ubucuruzi ni 2.

Imwe murizo yamaganira kure ibirego bya Uganda bishinga U Rwanda byo gufatira ambarigo (embargo) ibicuruzwa bya Uganda biza mu Rwanda.

Ni ibirego byavuga ko ibicuruzwa bya Uganda biza mu Rwanda ngo bitari gupfa kunyura ku mupaka, ngo mu gihe ibituruka muri Uganda bigiye muri bindi bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ngo byo biri kwinjira ntakibazo.

Itangazo guverinoma y’u Rwanda yasohoye rivuga ko u Rwanda rushyigikiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu karere harimo n’ibya Uganda ndetse no ku mugabane w’Afurika.

Soma iri tangazo ryose uko ryakabaye: http://gov.rw/newsdetails2/?tx_ttnews[tt_news]=2129&cHash=a7303932250bec49f619cf61bdfc8213

U Rwanda rwakunze gusobanura ko rutigeze rufunga imipaka ku bicuruzwa bituruka muri Uganda ngo ahubwo icyakozwe ni uguhindura inzira y’imodoka ziremereye, zari zisanzwe zikoresha umupaka wa Gatuna ngo ahubwo zigakoresha uwa Kagitumba/Mirama hills.

Rwanda Revenue Authority isobanura ko ari kubw’impamvu zo kubaka umupaka wa Gatuna gahunda yihariye yiswe One Stop Border Post igamije guhuza gasutamo z’ibihugu byombi, mu rwego rwo kwihutisha urujya n’uruza rukoresha uyu mupaka.