U Rwanda rwakiriye inama ikomeye ivuga ku buringanire muri Afurika

0
166
Inama mpuzamahanga ivuga ku buringanire ku mugabane w'Afurika

Kuva kuri uyu wa kane tariki ya 10/05/2018 u Rwanda rwakiriye inama y’iminsi ibiri igomba kwiga ku ngingo zigamije kongera umuvuduko w’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu nzego zose kuri uyu mugabane w’Afurika.

Ni inama yahurije hamwe abarenga 200 barimo abahagarariye inzego za leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta, imiryango ya sosiyete sivile (civil society), abaterankunga ndetse n’abashoramari batandukanye.

Ni igikorwa gifitanye isano n’inama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit imaze iminsi ibera i Kigali, ndetse n’indi yiswe Africa Smart Women’s Summit.

Iyi nama ibaye mu gihe mu Rwanda hakiri ubusumbanye hagati y’abagabo n’abagore mu bikorwa by’imari n’ubukungu kuko banki nkuru y’igihugu BNR yakunze kugaragaza ko abagore bari mu byiciro by’abanyarwanda biri ku isonga mu bakomeje kugaragaza ubushake bucye mu kugana amabanki n’ibigo by’imari.

Ibi kandi binemezwa n’ikigo Access to Finance Rwanda kuko muri raporo zacyo zakunze kugaragaza ko abagore bakiri inyuma cyane, mu bagerwaho n’ibikorwa by’imari mu Rwanda cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro.