U Rwanda rwakiriye imihango ya ‘ACE Award 2019’ bwa mbere mu mateka y’Afurika

0
546
Ibihembo byatangiwe muri uyu mugango mu ifoto dukesha TNT

Emir wa Qatar, bwana Tamim bin Hamad Al Thani asobanura ko kubera amateka y’u Rwanda ndetse n’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, ngo aribyo byatumye u Rwanda rutoranywa nk’igihugu cya mbere muri Afurika, cyakira imihango ya Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award 2019.

Ni imihango yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 09/10/2019.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda; Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani; Perezida Hage G. Geingob wa Namibia, komiseri w’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; ndetse na Perezida w’ishyirihamwe ry’umupira w’amakuru ku isi FIFA, Gianni Infantino.

Perezida Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare mu kuzana iki gikorwa mu Rwanda, ku isonga ngo hakaba hari intumwa nkuru ya leta ya Qatar.

Kuba iki gikorwa kibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri Afurika, hari ababihuza n’umubano wihariye u Rwanda rufitanye na Qatar muri iki gihe.

Mu kwezi kwa 10 muri uyu mwaka, Perezida Kagame yasuye Qatar. Ni urugendo rwaje rukurikira urundi rugendo rwa Emir wa Qatar nawe yari yakoreye mu Rwanda mu kwezi kwa 4 muri uyu mwaka.

Icyo gihe hasinywe amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye ziganjemo umuco na siporo, no mu bukererugendo.

Hasinanywe kandi amasezerano mu bucuruzi n’ishoramari ry’ibibuga by’indege n’ingendo z’ikirere hagati ya sosiyete ya RwandAir na Qatar Airways.