U Rwanda rwakiriye ibiganiro mpuzamahanga by’ubucuruzi bushingiye ku bidukikije

0
74
Pariki y'ibirunga ifitiye runini ubukungu bw' u Rwanda

U Rwanda rwakiriye ibiganiro by’ubucuruzi bushingiye ku bidukikije, ibiganiro bikubiye mu mihango yo Kwita Izina ku nshuro ya 15 imaze iminsi yizihizwa kuva mu mpera z’icyumweru twaraye dushoje.

Ni ibiganiro bihurije hamwe abanyepoliti, abakuriye ibigo n’amasosiyete y’ubucuruzi afitanye isano n’ubukerarugendo ndetse n’abashoramari n’abacuruzi batandukanye.

Aba bose bakaba baganira ku ngingo ziga ku ishoramari mu bidukikije nkuko byemezwa n’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB).

Abateguye ibi biganiro bemeza ko igomba kurangira ifashe ingamba zigamije kongera imbaraga mu nganda z’ubukerarugendo ku mugabane w’Afurika, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’uyu mugabane.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kongera amadovize yinjira aturutse mu bukerarugendo, akagera kuri miliyoni 800 z’amadorali y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Ni mu gihe mu mwaka ushize, u Rwanda rwinjize amadovise abarirwa kuri miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika.

Mu mwaka wari wabanje wa 2017 hari hinjiye miliyoni 8$, ni ukuvuga ko hiyongereye miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika mu mwaka umwe.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano