U Rwanda rwakiriye ibiganiro by’ihuriro rigamije iterambere ry’ibihigwa muri Afurika ‘AGRF’

0
104
Ubuhinzi bufitiye runini ubukungu bw'Afurika

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/11/2019, leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ihuriro rigamije iterambere ry’ibihigwa muri Afurika (African Green Revolution Forum – AGRF) batangije ku mugaragaro ibiganiro bigamije kugaragaza umurongo ngenderwaho mu buhinzi bw’Afurika.

Ni ibiganiro bibaye mu gihe mu kwezi kwa 9 muri uyu mwaka, u Rwanda ruherutse gutoranywa nk’igihugu kigomba kwakira ikicaro gikuru cy’iri hururo rya AGRF.

Ibiganiro by’uyu munsi, bigamije gutanga icyerekezo cy’ubuhinzi mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka muri uru rwego.

By’umwahariko ibi biganiro by’umunsi bigomba gushingira ku masezerano yashyiriweho umukono I Malabo muri Equatorial Guinea mu 2014, agamije kwifashisha ubuhinzi mu guhindura ubukungu bw’umugabane w’Afurika.

Ni amasezerano yemejwe n’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, akaba akubiyemo intego zigamije kongerera imbaraga urwego rw’ubuhinzi bw’Afurika, by’umwahariko ngo izi intego zigomba kugerwaho bitarenze mu mwaka wa 2025.

Ibi biganiro by’uyu munsi kandi biragaruka cyane ku ntego z’umuryango w’abibubye zigamije iterambere rirabye (SDGs) nazo zigomba kugerwaho bitarenze mu 2030 nkuko byiyemejwe n’ibihugu binyamuryango bya UN.