U Rwanda rwakiriye amahugurwa y’abahanga muby’ingufu za Nuclear muri Afurika

0
233
Abahanga muby'ingufu za Nuclear bateraniye i Kigali. Ifoto: TNT

Impuguke mu ikoranabuhanga ry’ingufu za Nuclear zituruka mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ku mugabane w’Afurika, ziteraniye I Kigali mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu bwikorezi bw’imyuka ya Radioactive, ni uko bayigenzura.

Ni amahugurwa yatangijwe kuwa mbere w’iki cyumweru, akazamara iminsi 5.

Yateguwe n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi mu gihugu (RURA) ku bufatanye n’urwego mpuzamahanga rushinzwe ingufu zo mu bwoko bwa Atomic (IAEA).

Ni amahugurwa abereye mu Rwanda mu gihe hari n’amakuru avuga ko u Rwanda rugiye kubaka ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga ku ngufu za Nuclear.

Aya makuru yavugaga ko urwego rw’Aba-Russia rushinzwe iby’ingufu za Atomic (ROSATOM) ngo arirwo ruzafasha u Rwanda kubaka ikigo cy’ingufu za Nuclear ku butaka bw’u Rwanda.

By’umwahariko ngo iki kigo kigiye kubakwa mu Rwanda ngo kizabanda cyane mu kubyaza umusaruro ingufu za nuclear mu nzego ziganjemo ubuhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, uburezi ndetse n’amashanyarazi.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana igihe cya nyacyo, iki kigo cya Nuclear kizaba cyarangiye kubakwa mu Rwanda ariko ngo ni hagati ya 2023 na 2024.

Amakuru aturuka muri minisiteri y’ibikorwa remezo kandi yemeza ko Uburusiya buzatanga amahugurwa n’amasomo ku banyarwanda mubyerekeranye n’ubumenyi mubya Nuclear.

Aya mahugururwa ari kubera I Kigali akaba ashobora kuba afitanye isano n’aya masezerano yasinyanywe hagati y’u Rwanda n’Uburusiya, amasezerano y’ubufatanye mu gukoresha ingufu za Atomic mu ntego zigamije amahoro.