U Rwanda ku isonga mu bihugu byazamutse neza mu burumbuke muri uyu mwaka: Raporo

0
282
Inganda zibarizwa i Masoro zitegerejweho kuzamura ubukungu bw'igihugu. Ifoto: Ububiko bwa interineti

Raporo nshya ya banki ikomoka muri Mauritius (AfrAsia Bank) yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba byazamutse neza mu burumbuke muri uyu mwaka.

U Rwanda rwahawe amanota 74%, Kenya iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 73%, mu gihe Tanzania yashyizwe ku mwanya wa gatatu n’amanota 66% naho Uganda bayishyira ku mwanya wa kane n’amanota 56%.

Nubwo U Rwanda ngo rwazamutse neza mu burumbuke muri uyu mwaka, iyi raporo yerekana ko atarirwo rwinjije amafaranga menshi kurusha ibi bihugu bindi, kuko Kenya, Tanzania ndetse na Ethiopia ngo nibyo byinjije agatubutse.

Kenya ibarirwa miliyari 104 z’amadorali y’Amerika, mu gihe Tanzania na Ethiopia nabyo bibarirwa miliyari 60 z’amadorali y’abanyamerika.

Ku mugabane w’Afurika wose muri rusange, Afurika Yepfo niyo iri ku isonga na miliyari 722 z’amadorali, hagakurikiraho Misiri na miliyari 330 z’amadorali mu gihe Nigeria iza ku mwanya wa gatatu na miliyari 253.