U Rwanda rwahinduye umuvuno, inyungu rwari gukura Mombasa ruzazikura Dar Es Salaam

0
138
Icyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania nicyo u Rwanda ruhanze amaso

U Rwanda ruhanze amaso imishinga migari iruhuje n’ibihugu byo ku muhora wo hagati (Central Corridor) ngo kuko rwasanze imishinga yo ku muhora wa ruguru (Northern Corridor) imyinshi muriyo yadindiye kandi no kuyishyira mu bikorwa bikaba bigoranye.

Ibi byemejwe na Dr Richard Sezibera minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ndetse akaba ari nawe muvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru.

Imishinga yo k’umuhora wa ruguru yadindiye higanjemo uwa galiyamoshi yari guturuka ku cyambu cya Mombasa, ikanyura muri Uganda ikagera i Kigali mu Rwanda. Undi mushinga wadindiye n’uw’amashanyarazi ndetse n’uruhombo rwa Peteroli rwari guhuza ibi bihugu.

Kugeza ubu ngo iyi mishinga yose yaradindiye ndetse n’ibihugu byo ku muhora wa ruguru aribyo (Kenya, Uganda n’u Rwanda) nta gisubizo cyangwa umwanzuro birafata.

Ibi ngo nibyo byatumye u Rwanda ruhindura umuvuno, rugashyira imbaraga nyinshi mu mishinga y’ibihugu byo ku muhora wo hagati aribyo Tanzania, Uburundi, Ubugande ndetse n’igice cy’uburasirazuba bwa repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

By’umwahariko umushinga urangajwe imbere kugeza ubu, ni uwo kubaka umuhanda wa galiyamoshi uzahuza Isaka ya Tanzania na Kigali mu Rwanda.

Ni umushinga ugaragara nk’uri gushyirwamo imbaraga nyinshi hagati y’u Rwanda na Tanzania kuko ibihugu byombi byifuza ko ugomba kurangira kubakwa vuba bishoboka.

Uyu muhanda wa galiyamoshi Isaka – Kigali ufite uburebure bw’ibirometero (KM) 571, ukaba utegerejweho kongera imbaraga mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse no kongera umuvuduko w’urujya n’uruza rw’abantu muri ibi bihugu byombi.