U Rwanda rwafunguriwe imipaka mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga n’ubukererugendo: Kagame

0
289
Perezida Kagame n'umunyemari Jack Ma batangije gahunda ya eWTP

Perezida Paul Kagame aravuga ko u Rwanda rwafunguriwe imipaka mishya mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga buzira inoti n’ibiceri ndetse ngo iyi mipaka ikaba yanafungutse mu iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yavuze ibi ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cya sosiyete Alibaba Group kiswe eWTP Africa.  (eWTP bisobanuye Electronic World Trade Platform).

Iki gikorwa kigamije guteza imbere ubucuruzi bw’ikorabanunga n’ubukerarugendo by’u Rwanda no muri Afurika muri rusange ngo kuko iyi eWTP Africa ngo igomba kubishyira ku isoko mpuzamahanga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho mu bukungu.

Kubwa Perezida Kagame akaba asanga igihe kigeze ngo abacuruzi b’abanyarwanda, abanyenganda n’abandi bose bacuruza serivise mu rwego rw’ubukerarugendo ngo bongere ibikorwa n’ubucuruzi bwabo yaba mu bwinshi n’ubiziranenge ngo babone guhangana kuri iri soko mpuzamahanga bagiye kujyaho.

Umunyemari ukomoka mu Bushinwa Jack Ma (nyirisosiyete ya Alibaba Group iri inyuma y’iki gikorwa cya eWTP) kuri we yasobanuye ukuntu ngo hari hashize imyaka 10 ategeregeje gushora imari nk’iyi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Jack Ma yagize ati: “Nari ntegereje uyu munsi kuva mu myaka 10 ishize. Ndizera neza ko interineti izahindura isi. Ntabwo narinziko ibi bizakorerwa bwa mbere mu Rwanda…

Ati: “Hari abantu bakunze kumbaza ngo kubera iki nahisemo u Rwanda? Nanjye nkabasubiza ngo kubera iki ahubwo se bitari kubera mu Rwanda?”

Iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda nyuma y’uko Perezida Kagame abyemeranyije n’uyu munyemari Jack Ma ubwo bombi bahuriraga mu nama yari yabereye i Davos mu Busuwisi.

Icyo gihe ngo nibwo bemeranyije ko isosiyete ya Alibaba Group ngo igomba gushora imari mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange.

Jack Ma aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuko yahaherukaga mu 2017.

Icyo gihe yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’urubyiruko nyafurika (Youth Connekt Africa Summit 2017) anatanga miliyoni 10 z’amadorali yo gufasha barwiyemezamirimo b’urubyiruko bakomoka muri Afurika bakora iby’ubucuruzi bwisunze ikorabanuhanga.

Urubuga rwa Forbes ruvuga ko uyu mugabo abarirwa umutungo wa miliyari $33.7

Ari mu babashinwa ba mbere bakungahaye. Ni uwa 21 w’abafite ijambo rikomeye ku isi yose, akaza ku mwanya wa 20 mu banyamafaranga batunze menshi ku isi (billionaires) ndetse akaba ari no ku mwanya wa 7 mu banyemari bakora iby’ikoranabahunga bakize.