U Rwanda rurifuza kuba ikicaro cy’ingendo z’ikirere n’ibibuga by’indege mu karere

0
279
Igishushanyo mbonera cy'ikibuga gishya cy'indege cya Bugesera International Airport

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Eng Jado Uwihanganye aravuga ko u Rwanda rufite intego yo guhinduka ikicaro gikuru muby’ingendo z’ikirere n’ibibuga by’indege muri aka karere k’Afurika.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 7 igamije kwagura ibibuga by’indege n’ingendo zo mu kirere mu bihugu by’Afurika, inama yatangiye kuri uyu wa mbere (tariki ya 25/02/2019) ikaza gusozwa kuri uyu wa kabari (tariki ya 26/02/2019).

Iyi nama ihurije hamwe abakuriye ibigo by’ingendo z’ingege za gisivili, abashoramari, abakuriye ibibuga by’indege, abakuriye amakompanyi akora ingendo z’ikirere ndetse n’impuguke n’abahanga muri ubu bwikorezi ku mugabane w’Afurika.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo mu Rwanda yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwifuza kuba ikicaro cy’ingendo z’ikirere, yaba mu kugira urujya n’uruza ruhagije rw’abagenzi ndetse n’ibicuruzwa bitwarwa mu ndege.

Bwana Uwihanganye kandi agaragaza ko bari kurebera hamwe uko umujyi ufite ikibuga cy’indege ukwiye no kuba ufite ahantu hahariwe inganda z’ubucuruzi, amazu yihariye y’ubukerarugendo ndetse n’ibice by’ingenzi bigenewe imyidagaduro.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwatangiye umushinga wagutse wo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya kiri kubakwa mu karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’igihugu.

Biteganijwe ko ikiciro cya mbere cyo kubaka iki kibuga kigomba kurangira bitarenze mu kwezi kwa 12 mu mwaka utaha wa 2019. Kizuzura gitwaye akayabo ka miliyoni 820$.

Imibare yerekana ko buri mwaka iki kibuga kizajya kinyurwaho n’abagenzi barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana 7 baza mu Rwanda cyangwa bajya mu mahanga, harimo abacuruzi, abakerarugendo n’abanyepolitiki.

Uru rujya n’uruza ngo rugomba kongera imbaraga mu bukungu bw’igihugu ndetse bikazamura n’urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda.