U Rwanda rukeneye ko ishoramari ry’abashinwa ryava kuri $59.1M rikagera kuri $100M

0
76
Abayobozi bafungura imurikabikorwa ry'ibikorerwa mu Bushinwa. Ifoto: RDB

Ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere ‘RDB’ kirifuza ko ishoramari ry’abashinwa riri mu Rwanda, ryava kuri miliyoni 59.1 zikagera kuri miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika.

Ibi byemejwe na Philip Lucky ukuriye ishami rishinzwe ishoramari muri RDB, ubwo yari mu muhango wo gufungura kumugaragaro imurikabikorwa ryiswe ‘China Brand Show’ ryatangijwe kuri uyu wa mbere rikazasozwa ejo kuwa gatatu tariki ya 06/11/2019.

Iri murikabikorwa rihurije hamwe abanyenganda barenga 20 baturuka mu Bushinwa.

Ryateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB) kubufatanye n’ibiro bishinzwe iterambere ry’ubucuruzi bya minisiteri y’ubucuruzi muri leta y’Ubushinwa.

Uyu muyobozi asobanura ko bifuza ko abashinwa bazana ishoramari ryabo mu Rwanda mu rwego rw’ubuhinzi ngo kuko uru rwego ari inkingi ikomeye mu bukungu bw’u Rwanda kandi ubuhinzi bukaba bwarateye imbere mu Bushinwa binyuze mu ikoranabuhanga.

U Rwanda rukaba rwifuza gukurura abanyenganda b’abashinwa muri uru rwego hagamijwe kongera ingano y’umusaruro w’imbere mu gihugu no kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Imibare itangwa n’urwego rushinzwe ubucuruzi mu muryango w’abibubye COMTRADE yerekana ko u Rwanda rutumiza mu bushinwa ibicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyoni 377.77 z’amadorali y’Amerika.

Ni mu gihe u Rwanda rwoherezayo ibicuruzwa bibarizwa kuri miliyoni 4.8 z’amadorali.

Imibare itangwa na RDB kandi yerekana ko mu 2018, ishoramari ry’abashinwa rikorera imbere mu Rwanda ngo ryabarirwaga agaciro ka miliyoni 59.1 z’amadorali y’Amerika, rikaba ryarihariye 6.3% mu ishoramari ryose ryandikikijwe mu gihugu mu mwaka ushize.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano