U Rwanda rurifuza kohereza mu mahanga toni 24,500 z’ikawa bitarenze mukwa 6/2019

0
400
Ikawa y'u Rwanda irakunzwe cyane mu bushinwa aha barimo kuyimurika mu Bushinwa. Ifoto: Xinhuanet

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kiravuga ko muri uyu mwaka gishaka kongera ingano y’ikawa icuruzwa ku isoko mpuzamahanga ugereranije n’iyari yacurujwe mu mwaka ushize.

Ibi byemezwa na Celestin Gatarayiha ukuriye ishami rishinzwe Kawa muri iki kigo.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye, Bwana Gatarayiha yadusobanuriye ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2017/2018 ngo u Rwanda rwari rwohereje mu mahanga ikawa ingana na toni ibihumbi 23 bibarirwa agaciro ka miliyoni 67 z’amadorali y’Amerika.

Muri uyu mwaka, barifuza kurenza iyi ngano yari yoherejwe ubushize, ndetse banongera n’amadovize yari yinjiye mu isanduku ya leta aturutse muri ubu bucuruzi bw’ikawa.

Barifuza ko nibura bitarenze mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka, ngo bazaba bohereje toni 24,500 by’ikawa, bibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 75 z’amadorali y’Amerika nkuko byemezwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe Kawa muri NAEB.

Ibi biramutse bigenze nkuko byifuzwa, baba bakoze inyongera ya tone 1,500 z’ikawa ugereranije n’iyari yoherejwe mu mwaka ushize.

Ni ukuvuga kandi ko iyi nyongera izaba inabarirwa amadovise arenga miliyoni 8 z’amadorali y’Amerika ugereranije n’ayari yinjiye mu mwaka ushize.

Imbogazi ikomeye kuri iyi ntego, ni ihindagurika ry’ibiciro bya Kawa ku isoko mpuzamahanga, kuko muri iyi sezoni (season) nshya ibiciro byagabanutse cyane ugereranije n’uko byari bihagaze mu mwaka ushize.

Ibi byatumye igiciro fatizo ku kilo kimwe cy’ikawa ku muhinzi gishyirwa ku mafaranga 190 y’amanyarwanda, mu gihe mu mwaka ushize cyari gihagaze 240 Frw.