U Rwanda rurashaka kwinjira mu muryango ‘OECD’ ubumbiye hamwe ibihugu bikomeye ku isi

0
88
Kigali Convention Center ni hamwe u Rwanda rukunze kwakirira abashyitsi b'abanyamahanga

U Rwanda rurateganya kwinjira mu muryango mpuzamahanga w’ubukungu n’ubuhahirane bugamije amajyambere uzwi nka OECD.

Ni umuryango uhurije hamwe ibihugu bikomeye ku isi kandi bifite ubukungu buhambaye.

Amakuru yanditswe n’ikinyamakuru RwandaToday cya TheEastAfrican asobanura ko U Rwanda rushaka kwinjira muri uyu muryango ngo mu rwego rwo gukurura abashoramari mpuzamahanga bakomoka mu bihugu byibumbiye muri OECD.

Indi nkuru ya The Jerusalem Post nayo ivuga ko u Rwanda rwamaze guha akazi abagabo babiri bahoze ari abategetsi bakuru muri guverinoma ya Israel ngo bagomba gufasha u Rwanda kwinjira muri uyu muryango.

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda ariko ntabwo aya amakuru aremezwa kuko Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga asobanura ko bazatangaza iby’aya makuru mu bihe biri imbere.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana niba u Rwanda rwujuje ibisabwa ngo rube urunyamuryango wa OECD kuko ibihugu birimo uko ari 37 byose bibarirwa mu bihugu bikize mu gihe u Rwanda rukiri munsi y’umurongo w’ibihugu bikennye.

Komiseri mukuru w’Ubwongereza mu Rwanda Jo Lomas nawe asobanura ko adashobora kwemeza niba u Rwanda rwujuje ibisabwa ngo ariko ikizwi ni uko u Rwanda rushaka kujya mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije bityo bikaba byarufasha kwinjira muri OECD.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano