Miliyoni 5.8$ nizo zashowe mu mishinga 647 ikikije pariki z’igihugu: Minisitiri w’intebe

0
84
Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibi biganiro by'ubucuruzi n'ishoramari bishingiye ku bidukikije. Ifoto: Primature

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko kuva mu 2005, u Rwanda rumaze gushora miliyoni 5.8 z’amadorali y’Amerika mu mishinga 647 ikikije pariki z’igihugu.

By’umwahariko ngo mu ngingo y’imari y’umwaka ushize yonyine, hashowe miliyoni 1.7 z’amadorali y’Amerika mu mishinga nk’iyi ibarirwa kuri 37.

Ishoramari nk’iri ngo ryatanze umusaruro ufatika mu myaka 15 ishize, kuko ngo abakerarugendo basura pariki z’igihugu ngo biyongereyeho 600% ndetse n’amafaranga aturuka muri ubu bukerarugendo yiyongeraho 250%.

Ibi bikubiye mu ijambo yatanze ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro bigamije kwiga ku bucuruzi n’ishoramari bishingiye ku bidukikije, kimwe mu bikorwa bigize imihango yo Kwita Izina imaze iminsi yizihizwa mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za leta, abashoramari n’abacuruzi baturuka mu bihugu bitandukanye by’amahanga higanjemo abakora mu rwego rw’ubukerarugendo.

Aba bose bakaba baganira ku ngingo zigamije kureba amadirishya yafunguka kurushaho, mu ishoramari n’ubucuruzi bishingiye ku bidukikije.

Minisitiri w’intebe asobanura ko u Rwanda rukomeje gufatanya n’abikorera mu kwagura ubukerarugendo, hongerwa ibikorwaremezo, kwamamaza u Rwanda mu mahanga no kongera ubumenyi mu gutanga serivise kubayikeneye, no kubungabunga ibidukikije.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano