U Rwanda rugiye kwitabira inama y’ikoranabuhanga rya nikeleyeri mu Burusiya

0
184
Uburusiya bubarirwa mu bihugu biri ku isonga mu kubyaza umusaruro ingufu za Nuclear. Ifoto: courtesy

Mu cyumweru gitaha ku itariki ya 23/10/2019, U Rwanda ruzitabira inama y’ihuriro ry’Uburusiya n’ibihugu by’Afurika mu bukungu, inama igamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rya nikileyeri (nuclear) ryakoreshwa mu iterambere ry’Afurika.

Amb. Claver Gatete, minisitiri w’ibikorwaremezo niwe uzaba uharariye u Rwanda muri iyi nama izateranira mu mujyi wa Sochi wo mu Burusiya.

Umuyobozi mukuru w’ikigo RASATOM gishinzwe ingufu za atomike (atomic) mu Burusiya, bwana Alexey Likhachev, yemeza ko ibiganiro bizabera muri iyi nama ngo babyitezeho gutanga imirongo migari y’uko umushinga wa nuclear ugomba kubyazwa umusuro mu bihugu by’Afurika mu nzego zitandukanye.

Uyu muyobozi asobanura hashize iminsi Uburusiya bakorana n’Afurika ariko ngo barifuza kongera imbaraga muri iyi mikoranire ku buryo bizatanga umusaruro mu bihe bizaza.

Uburusiya bukaba bukomeje umugambi wo gufasha ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo mu kubyaza umusaruro ingufu za Nuclear mu nzego zitandukanye zirimo amashanyarazi, uburezi, ubuzima ndetse no mu bihinzi n’ubworozi.

Mu bihe bishize inama y’abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow, hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, ku bufatanye mu ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

Hari n’amakuru avuga ko ikigo cy’Abarusiya kigiye gufasha u Rwanda kubaka ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga muby’ingufu za Nuclear.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana igihe cya nyacyo, iki kigo cya Nuclear kizaba cyarangiye kubakwa mu Rwanda ariko ngo ni hagati ya 2023 na 2024.