U Rwanda rugiye kwakira izindi nkura z’umukara zigera 5 ziturutse i Burayi

0
269
Inkura z'umukare ziherutse gutumizwa muri Afurika Yepfo zageze mu Rwanda mu 2017

Mu cyumweru gitaha, U Rwanda ruzakira izindi nkura z’umukara (black rhinos) zigera kuri 5 zizaza ziturutse mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi birimo Repubulika ya Czech, Ubwongereza na Denmark.

Ni inkura zirimo ingore 3 ndetse n’ingabo 2. Biteganijwe ko zizagera mu Rwanda ari ku cyumweru.

Amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko izi nkura nizigera muri Parike y’Akagera ngo zizashyirwa ahantu hatandukanye n’ahabarizwa izindi nkura ziherutse gutumizwa muri Afurika Yepfo mu 2017.

Mbere yaho kandi u Rwanda rwari rwaguze izindi ntare zigera kuri 7 muri Afurika Yepfo.

Ntabwo byoroshye kumenya umubare w’amafaranga ya nyayo akoreshwa mu kugura no kuzana izi nyamaswa mu Rwanda, ariko uko biri kose n’akayabo k’amadorali.

Bikorwa mu rwego rwo kwagura no guteza imbere ubucuruzi bushingiye mu bukerarugendo nkuko byakunzwe gusobanurwa n’ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere RDB.

Nyuma yo kwakira izi nyamaswa, Pariki y’Akagera yahise ijya mu kiciro kitwa Big 5, gishyirwamo amaparike afite inyamaswa 5 zikuriye izindi kuri iyi isi, arizo: Intare, Ingwe, Imbogo, Inkura ndetse n’inzovu.