U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ibigo by’itumanaho

0
242
Itumanaho rigezweho rifatiye runini iterambere ry'isi muri rusange. Ifoto: Iresearch Services

Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali igiye kwakira inama izahuriramo inzego za leta n’abikorera mu itumanaho baturutse mu bigo byinshi bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’ikoranabuhanga.

Ni inama yateguwe na GSMA (Global System for Mobile Communications Association), ihuriza hamwe ibigo bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni bigera ku 1200.

Izaba ku itariki 16 kugeza kuya 18 z’ukwa 07/2019 muri Kigali convention Centre.

Iyi nama izitabirwa n’abayobozi na ba nyir’ibigo bikomeye bikora telefoni cyangwa bitanga serivisi zigendana nazo.

Iyi nama igiye kubara mu Rwanda mu gihe ibiro bishinzwe gutegura inama mpuzamahanga Rwanda Convention Bureau byemeza ko bifuza ko muri uyu mwaka wa 2019 bakwinjiza miliyoni 88$ mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo bari binjije miliyoni 74$.

Bifuza kwinjiza inyongera y’amafaranga abarirwa ku 8%.

Imibare ituruka mu bashinzwe kwinjiza amafaranga aturuka muri ibi bikorwa byo kwakira izi nama yerekana ko buri mwaka amadovize agenda yiyongera ndetse n’abashyitsi baza nabo bakiyongera.

Mu mwaka ushize wa 2018 ngo abashyitsi baje mu nama nk’izi barenga 30,000 mu gihe abari baje mu mwaka wabanje wa 2017 ngo babarirwaga ku 28,000.

Ni ukuvuga ko hiyongereyeho abarenga ibihumbi 2.

Hirya yo kwitabira izi nama kandi ngo aba bashyitsi banasura ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo biri hirya no hino mu gihugu.