U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga n’inteko rusange by’amakoperative yo ku Isi

0
95
Kigali Convention Center ni hamwe hakunze kwakira inama mpuzamahanga zikomeye kuva mu mwaka ushize. Ifoto: File

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’amakoperative ndetse n’inteko rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Amakoperative (ICA) byombi bikaba bizaba mu cyumweru gitaha, mu matariki ya 14-17 z’ukwa 10, 2019.

Iki gikorwa kizahuriza hamwe abagize amakoperative ku isi hose, abashakashatsi, abahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Hakizimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ari amahirwe akomeye mu gihugu kwakira inama ihuza abibumbiye mu makoperative ku Isi.

Kurundi ruhande ariko iki gikorwa kiri mu murungo mwiza w’umugambi wa guverinoma y’u Rwanda wo kwinjiza amadovise mu isanduku ya leta aturutse mu bukerarugendo bushingiye mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga nk’ibi.

Ni gahunda yiswe MICE mu magambo ahinnye, ikaba igamije ko nibura ko buri mwaka hakwinjizwa millioni 150 z’amadorali y’amerika aturutse mu kwakira inama nk’izi.

Ibiro bishinzwe gutegura izi nama, Rwanda Convention Bureau byemeza ko bifuza ko muri uyu mwaka wa 2019 bakwinjiza miliyoni 88 z’amadorali y’Amerika, mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo bari binjije miliyoni 74$.

Bifuza kwinjiza inyongera y’amafaranga abarirwa ku 8%.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano