U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga izibanda cyane ku mideli yo muri Afurika

0
219
Ifoto: RCFS

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamhanga izahuriza hamwe abanyamideli bakomeye bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.

Ni inama yiswe Rwanda Fashion Conference ikazabera I Kigali mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, ku itariki ya 06/09/2019.

Izitabirwa n’abanyamideli biganjemo abakomoka mu Rwanda no mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.

Iyi nama kandi izitabirwa n’abayobozi muri guverinoma bafite aho bahuriye n’iterambere rya gahunda ya Made in Rwanda.

Yateguwe n’itsinda risanzwe ritegura Rwanda Culture Fashion Show.

Umuyobozi w’iri tsinda, Celestin Ntawirema asobanura ko iyi nama bari gutegura ifite intego yo guteza imbere uruganda rwo guhanga no kumurika imideli mu Rwanda ngo himakazwa ibikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa RCFS, Celestin Ntawirema (uri kuvugira kuri micro) ari kumwe na Miss Uwihirwe Yasipi Casmir uherutse kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere (1stRunner up) mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019.

Rwanda Fashion Conference izahurirana n’ibindi bikorwa

Uretse iyi nama ya Rwanda Fashion Conference, iri tsinda riri gutegura n’indi mihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 ibitaramo bya Rwanda Culture Fashion Show bimaze bikorwa buri mwaka kuva mu 2012.

Ni imihango izaba mu gihe cy’iminsi itatu, aho ku munsi wa mbere ku itariki 05/09 hazabaho kusengurutsa imideri (Fashion tour) muri Mille Collines Hotel mu masaha y’igitondo (saa 9:30 AM – 12:30 AM) mu gihe mu masaha y’igicamunsi (saa 2:00 PM – 4:00 PM) bizakomereza muri Kigali Height.

Atiwaka (Artwork) yerekana gahunda y’igikorwa cya Fashion Tour

Bukeye bwaho, ku itariki 06/09/2019 nyuma y’iki gikorwa cyo kuzengurutsa imideli (Fashion tour) nibwo hazaba inama ya Rwanda Fashion Conference.

Iyi nama mpuzamahanga izakurikirwa n’igitaramo nyirizina cya Rwanda Culture Fashion Show 2019, kizaba ku itariki 07/09/2019.

Bigiye gukorwa mu gihe leta ikomeje gushyira imbaraga muri Made in Rwanda.

Ibikorwa nk’ibi bya Rwanda Culture Fashion Show biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 7 wafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano uheruka kuba.

Uyu mwanzuro ugamije gushishikariza abanyarwanda gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.

Politiki ya Made In Rwanda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2016.

Kuva mu mwaka wa 2016, guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutumbagiza imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo kunaniza abayicuruza n’abayambara.

Ikilo kimwe cy’imyenda ya Caguwa cyakuwe mu mafaranga arenga 160 y’amanyarwanda gishyirwa hafi y’ibihumbi 2200. Ni mu gihe ikilo kimwe cy’inkweto za Caguwa nacyo cyavuye ku 160 y’amanyarwanda gishyirwa ku 2500.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano