U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha rizahuza abashinwa n’abanyarwanda

0
162
Kigali Convention Center ni hamwe hakunze kwakira inama mpuzamahanga zikomeye kuva mu mwaka ushize. Ifoto: File

Amasosiyete n’amakompanyi abarirwa kuri 28 akomoka mu Bushinwa, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi by’abanyarwanda birenga 50, bigiye guhurira mu imurikagurisha mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Ni umurikagurisha rizatangira ku itariki ya 04 rikazasozwa kuya 06 z’ukwezi kwa 11 muri uyu mwaka. Rizabera muri Kigali Conventional Centre.

U Rwanda rukaba rushaka kwifashisha iri murikagurisha ngo rukurure abanyenganda b’abashinwa ngo bazane ishoramari ryabo mu Rwanda mu rwego rwo kongera ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu no kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Abatumiwe muri iri murikagurisha higanjemo kompanyi n’amasosiyete akora imodoka, ibikoresho by’ikoranabuhanga, iby’ubwubatsi, ingufu z’amashanyarazi ndetse n’abanyenganda bakora ibijyanye n’ubutabire.

Ni umurikagurisha ryateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB) kubufatanye n’ibiro bishinzwe iterambere ry’ubucuruzi bya minisiteri y’ubucuruzi muri leta y’Ubushinwa.

Imibare itangwa n’urwego rushinzwe ubucuruzi mu muryango w’abibubye COMTRADE yerekana ko u Rwanda rutumiza mu bushinwa ibicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyoni 377.77 z’amadorali y’Amerika.

Ni mu gihe u Rwanda rwoherezayo ibicuruzwa bibarizwa kuri miliyoni 4.8 z’amadorali.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano