U Rwanda rugiye kwakira ibiganiro mpuzamahanga by’abasora n’abasoresha

0
416
Ibi biganiro mpuzamahanga by'abasora n'abasoresha bizatangira ku itariki 30 bisozwe kuya 31 muri uku kwezi

Kuwa mbere w’icyumweru gitaha, U Rwanda rurakira inama mpuzamahanga ivuga kuby’imisoro n’amahoro yateguwe n’ihuriro ry’ubutegetsi bushinzwe imisoro muri Afurika ku bufatanye n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA).

Ni inama igomba kumara iminsi ibiri, aho abasoresha n’abasoreshwa ndetse n’abakozi ba minisiteri y’imari n’igenamigambi bagomba kunoza politiki zigenga imisoreshereze iboneye.

Ni mu gihe gahunda ya guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7 iri imbere ngo igomba kuzashira u Rwanda rwihaza bisesuye mu ngingo y’imari, ni ukuvuga ko amafaranga azajya akoreshwa mu ngingo y’imari agomba kuzajya aturuka mu misoro n’amahoro.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kugaragaza ko kugirango ibi bigerweho ngo bagomba kongera imbaraga mu kwagura ibice byose biturukamo imisoro cyane cyane boroshya ikiguzi cy’ishoramari, guteza imbere made in Rwanda no kongera umusaruro n’agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Kugeza ubu amafaranga aturuka mu misoro y’imbere mu gihugu akoreshwa mu ngingo y’imari ngo abarirwa ku kigero cya 66%, mu mwaka wari wabanje ngo yabarirwaga kuri 56,4%, mu gihe ngo mu myaka yaza 98 hakoreshwaga 39,5%.

Ibi bivuze ko uko imyaka igenda ishira amafaranga aturuka mu misoro akoreshwa mu ngingo y’imari ya leta y’u Rwanda agenda yiyongera.