U Rwanda rugiye kuvugurura imicungire n’ikoreshwa by’imari ya leta: MINECOFIN

0
233
Yasser El- Gammal uhagarariye banki y'isi mu Rwanda asuhuzanya na minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana bamaze gukorana amasezerano y'inguzanyo

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana aravuga ko inzego za leta zifite aho zihuriye n’ubukungu n’imari by’igihugu zigiye kunoza ibikorwa byazo cyane cyane zikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ibi, ubwo banki y’isi yahaga u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika igamije kuvugurura ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya leta.

Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 38 ku nyungu ya 0.75%

By’umwahariko ngo izakoreshwa mu kuvugurura imikorere muri minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) mu kigo gishinzwe gutanga amasoko ya leta (RPPA) ndetse no mu kigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR).

Bwana Yasser El- Gammal uhagarariye banki y’isi mu Rwanda asobanura ko inzego zishinzwe imari y’igihugu ngo akenshi ziba arizo nkingi zikomeye mu buzima n’ubukungu bwacyo ngo bityo bikaba ari muri uru rwego bahaye u Rwanda iyi nguzanyo.

Banki y’isi kandi ikaba yaranakunze kugaragaza ko imiterere y’ubutegetsi na politiki by’ibihugu by’Afurika ngo akenshi bikunze kugendana n’ubukungu bw’ibyo bihugu.

Urugero ni nka raporo y’iyi banki yiswe Africa’s Pulse yasohotse mu kwezi gushize kwa 10 muri uyu mwaka, yagaragaje ko ibihugu nk’u Rwanda, Kenya na Cote d’Ivoire ngo bifite umuvuduko uri hejuru mu bukungu nubwo bidakungahaye cyane mu mitungo kamere.