U Rwanda rugiye kunguka uruganda rutunganya inyama

0
154
Ifoto dukesha interineti

Sosiyete yo muri Namibia, Habesha Africa Investments Pty Ltd igiye gushora imari mu Rwanda ndetse banubake uruganda rutunganya inyama.

Ni uruganda rutegerejweho kugabanya ingano y’ibyatumizwaga mu mahanga ndetse rukazanafasha abanyarwanda kubona ibiribwa bikomoka ku nyama ku biciro biciriritse.

Kugeza ubu ikigereranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) kigaragaza ko Umunyarwanda arya ibiro 8 by’inyama ku mwaka nibura.

Ni mu gihe iki kigereranyo kigaragaza ko undi muturage utuye munsi y’ubutayu bwa Sahara arya n’ibura ibiro 35 by’inyama ku mwaka.

Ni imibare ishobora kuziyongera nyuma y’uko uru ruganda rw’abanyanamibia ruzaba rwatangiye gukora.

Kuri uyu wa gatatu nibwo hasinzwe amasezerano yemeza iyubakwa ry’uru ruganda mu Rwanda, hagati y’abakuriye iyi sosiyete ya Habesha Africa Investments Pty Ltd n’abahagarariye urugaga rw’abikorera PSF Rwanda.

By’umwahariko aya masezerano ngo azanafasha kongera imbaraga mu bufatanye ndetse n’ubuhahirane hagati y’abashoramari n’abacuruzi bo Rwanda no muri Namibia.

Ni amakuru dukesha urubuga rwa twitter rwa PSF Rwanda

Ni amasezerano ashyizweho umukono nyuma y’uko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda agiriye uruzinduko I Windhoek mu murwa mukuru wa Namibia mu kwezi kwa 08/2019.

Ni uruzinduko rwari rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo n’ubucuruzi n’ishoramari cyane ko ibi bihugu byombi bihuriye ku mugambi wo gushyiraho umuryango (Tripartite Free Trade Area – TFTA) uhuriza hamwe imiryango itatu y’ubucuruzi yo mu turere dutandukanye tw’Afurika ariyo COMESA, SADC na EAC.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano