U Rwanda rugiye kunguka inyubako igezweho, izaba igicumbi cy’umuco n’imyidagaduro

0
234
Vivendi Group yasinyanye amasezerano n’ikigo RDB yo kubaka iyi nyubako igezweho. Ifoto: RDB

Ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro hagiye kubakwa inyubako igezweho izaba igicumbi cy’umuco n’imyadagaduro mu mujyi wa Kigali, ikazajya yakira abantu barenga ibihumbi 15 bicaye neza nkuko byemezwa n’ikigo cy’iterambere (RDB).

Iyi nyubako izubakwa ku butaka bungana na Hegitare 30.1  

Ni umushinga wiswe Kigali Cultural Village (KCV) ukaba uzatwara akayabo ka miliyoni 40 z’amadorali y’Amerika.

Ni umushinga wa sosiyete yitwa Vivendi Group ishamikiye ku kigo gikomeye mu Bufaransa cyitwa Bolloré Holdings.

Icyemezo cyo gushora imari mu Rwanda binyuze muri iyi nyubako izaba igicumbi cy’umuco n’imyidagaduro, cyaje nyuma y’uruzinduko rwa Cyrille Bolloré (Perezida wa Bolloré Holdings) yakoreye mu Rwanda mu kwezi kwa 01/2018.

Mu masezerano y’imyaka 20, Vivendi Group yasinyanye n’ikigo RDB avuga ko ikiciro cya mbere hazashorwa imari ibarirwa hagati ya miliyoni 3 – 4 z’amadorali y’Amerika.

Iki kiciro ngo kizaba gifite icyumba cyabugenewe kizajya cyerekanirwamo sinema gifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 300 bicaye neza mu ntebe.

Hari ikindi cyumba kizajya cyakira ibitaramo bikomeye gifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi 15 nabo bicaye neza.

Igice cya mbere nikirangira, ngo hazakurikiraho kubaka ibindi bikorwaremezo bikomeye bizaba bigizwe na sitidiyo zigezweho za Universal recording studios, uruganda rw’amajwi n’amashusho bya Canal Factory (rwa Canal+) ndetse utubari n’amaresitora.