U Rwanda rugiye kubona abashoramari ku bwinshi mu bukerarugendo n’amahoteli

0
1074
Abashoramari mu bukerarugendo n'amahoteli bategerejwe ari benshi mu Rwanda

U Rwanda rugiye kubona abashoramari ku bwinshi mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri nyuma y’urugendo rwa minisitiri w’intebe Edouard Ngirente aherutse kugirira I Buenos Aires, muri Argentina.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko uru rugendo rwa minisitiri w’intebe rwabaye umwanya mwiza wo kuganira n’inzego zitandukanye zishobora kuzana ishoramari rishya rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteli.

Muri aba twavugamo nka Mr. Zura Pololikashvili umunyamabanga mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibubye rishizwe ubukerarugendo ndetse na Mr. Arne M. Sorenson ukuriye isosiyete y’ishoramari Marriott International ku isi hose.

Urubuga rw’ibiro bya minisitiri w’intebe Primature, ruherutse kwandika ko aba bose baganiriye ku iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda no kureba uko ibikorwa by’ishoramari muri uru rwego byakwiyongera mu gihugu.

Ni nyuma y’uko kandi u Rwanda ruhawe igihembo ku rwego rw’isi nk’igihugu gikomeje kubungabunga ibidukikije no kwita k’ubukerarugendo “World Travel and Tourism Council Global Leadership Award”.

Kugeza ubu ubukerarugendo bufitiye akamaro gakomeye mu bukungu bw’u Rwanda kuko ari hamwe mu haturuka amadovize ku bwinshi, kuva mu myaka itanu ishize akaba yiyongera ku kigero cya 11% buri mwaka.

Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yakira igihembo kiswe World Travel and Tourism Council Global Leadership Award.