U Rwanda rugiye kongera ubwoko bw’ikawa icuruzwa ku isoko mpuzamahanga rya Alibaba

0
436
Perezida Kagame n'umuherwe Jack Ma bafite ikawa y'u Rwanda yitwa Gorilla Coffee imwe muziri gucuruzwa ku isoko rya Alibaba

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kiravuga ko kiri gukora ibishoboka byose ngo cyongere ubwoko bw’ikawa y’u Rwanda iri gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga rya Alibaba.

Kugeza ubu, iri soko rya Alibaba riri gucuruzwaho ubwoko butatu bwa Kawa y’u Rwanda aribwo Gorilla Coffee, West hills coffee na Land of a thousand hills coffee.

Iyi kawa y’u Rwanda yatangiye gucuruzwa kuri iri soko mpuzamahanga rya Alibaba nyuma y’uko hasinwe amasezerano ya eWTP (Electronic World Trade Platform) hagati ya guverinoma y’u Rwanda na kompanyi ya Alibaba Group mu kwezi kwa 10/2018.

Ni amasezerano agamije kuzamura ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Umuyobozi w’ishami rya Kawa muri NAEB, Dr Celestin Gatarayiha yemeza ko bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kongera ubwoko bw’i Kawa y’u Rwanda kuri iri soko rya Alibaba ngo kuko ari hamwe mu hagomba kungera amadovize mu isanduku ya leta.

Bwana Gatarayiha asobanura ko bakomeje kugirana ibiganiro n’abafite amakompanyi acuruza Kawa y’u Rwanda ngo bayoboke ku bwinshi iri soko rya Alibaba mu bihe bidatinze.

Ibi ngo bizafasha kugera ku ntego y’ikigo NAEB gifite muri uyu mwaka, kuko cyifuza ko bitarenze mu kwa 6 muri uyu mwaka, ngo bazaba bohereje toni 24,500 by’ikawa, bibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 75 z’amadorali y’Amerika.

Ni mu gihe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2017/2018 ngo u Rwanda rwari rwohereje mu mahanga ikawa ingana na toni ibihumbi 23 bibarirwa agaciro ka miliyoni 67 $.