Ikosoye: U Rwanda rugiye gutangiza ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu no mu mugezi w’Akagera

0
229
U Rwanda rugiye kongera imbara mu bwikorezi bwo mu mazi kurusha uko byari bisanzwe bimeze

Inkuru ikosoye: Bitarenze mu mpera z’umwaka utaha wa 2019 u Rwanda ngo ruzaba rwatangiye ubwikorezi bwagutse bukorerwa mu mazi, yaba ubutwara abagenzi mu buryo rusange ndetse n’ubwikorera ibicuruzwa.

Tubiseguraho ko mu nkuru yacu iheruka twari twanditse ko ubu bwikorezi bugomba gutangira mu kwezi gutaha kwa 10 muri uyu mwaka wa 2018 ( ni umwaka utaha).

Jean De Dieu Uwihanganye umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo yadusobanuriye ko kugeza ubu mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ngo bagomba kubanza kubaka ibyambu 2 bya Rusizi na Rubavu bizakoreshwa n’ubwato bunini buzajya bwambukiranya ikiyaga cya Kivu.

Uwihanganye yagize ati: “Tuzabanza kubaka ibyambu bya Rusizi na Rubavu. Ikindi ni iko ubwato bwa mbere bugezweho nabwo bwatangiye gukorwa mu bihe bidatinze buzaba bwuzuye. Ni bwa bundi umukuru w’igihugu yemereye abaturage bo ku Nkombo”.

Yakomeje asobanura ko ubu bwato bugomba kuba bwatangiye akazi mu mpera z’umwaka utaha wa 2019 ndetse ngo banategereje ko n’abikorera nabo bazazana ubundi bwato bwabo bugomba kuzunganira ubu bwa leta.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo kandi yadusobanuriye ko hari n’inyigo igomba kubanza gukorerwa mu mugezi w’Akagera ku buryo nayo niramuka irangiye bashobora gutangizamo ubwikorezi bugezweho.

Abasesenguzi bavuga ko ubu bwikorezi bwo mu mazi ngo buzunganira ubwo kubutaka no mu kirere ku kigero kiri hagati ya 30 na 50%.