U Rwanda n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu biganiro bishya byo kuzamura ishoramari

0
104
Umuyobozi wa komisiyo y'ubumwe bw'uburayi aherutse kugirana ibiganiro na minisitiri w'imari n'igenamigambi. Ifoto: TNT

U Rwanda n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi biri mu biganiro bigamije kongera imbaraga mu ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Ni ibiganiro byatangiye nyuma y’uko inteko ishingamategeko y’umugabane w’Uburayi yemeje umushinga wo gushora imari ibarirwa kuri miliyari 37 z’amadorali y’Amerika mu bihugu by’Afurika ndetse n’indi miryango y’ubukungu itandukanye.

Clare Akamanzi ukuriye ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere (RDB) yabwiye RwandaToday ko ibi biganiro bigamije gukurura ishoramari ry’abanyaburayi mu Rwanda.

Umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe bw’u Burayi, Stefano Manservisi nawe asobanura ko ibi biganiro bari kugirana n’u Rwanda ngo bizatanga umusaruro ku mpande zombi kandi ko bitazahungabanya amasezerano yari asanzweho azwi nka EPA.

Aya masezerano ya EPA (Economic Partnership Agreement) agamije koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ariko kugeza ubu hari ibihugu byo muri aka karere bitayakozwa.

Ibihugu by’u Rwanda na Kenya nibyo byayashyizeho umukono ku ikubitiro ariko Tanzania, Uganda n’u Burundi kugeza ubu ntibirayashyiraho umukono.