U Rwanda n’Ubuhorandi byasinyanye amasezerano yo kubaka ibyambu 4 ku Kivu

0
242
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'uko impande zombi zishyira umukono ku masezerano. Ifoto: MINECOFIN

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’Ubuhorandi byasinyanye amasezerano y’inkunga izafasha u Rwanda mu mushinga wo kubaka ibyambu 4 ku kiyaga cya Kivu.

Iyi nkunga yemewe n’Ubuhorandi izagira uruhare muri uyu mushinga ku kigero cya 45%.

Uyu mushinga utegerejweho kongera imbaraga mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Ni inkuru dukesha urubuga rwa twitter rwa MINECOFIN

Iyi nkunga yemejwe nyuma y’uko mu mwaka ushize, byari byemejwe ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 ngo aribwo hazatangizwa ubwikorezi bwagutse bukorerwa mu mazi, yaba ubutwara abagenzi mu buryo rusange ndetse n’ubwikorera ibicuruzwa.

Icyo gihe uwari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Jean De Dieu Uwihanganye yabwiye KISS FM ko ku ikubitiro bari kugomba kubanza kubaka ibyambu 2 bya Rusizi na Rubavu, bikazakoreshwa n’ubwato buzajya bwambukiranya ikiyaga cya Kivu.

Hari n’indi nyigo yari kubanza gukorerwa mu mugezi w’Akagera ku buryo nayo niramuka irangiye ngo bashobora gutangizamo ubwikorezi bugezweho muri uyu mugeze w’Akagera.

Abasesenguzi bavuga ko ubu bwikorezi bwo mu mazi ngo buzunganira ubwo kubutaka no mu kirere ku kigero kiri hagati ya 30 na 50%.