U Rwanda n’Ubudage byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kwirinda icyorezo cya Ebola

0
132
Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'ubuzima mu Budage. Ifoto: Primature

Leta y’u Rwanda na guverinoma y’Ubudage byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kwirinda no kurwanya indwara z’ibyorezo nka Ebola.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/10/2019, hagati ya Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse na Jens Spahn minisitiri w’ubuzima muri guverinoma y’Ubudage.

Aba bategetsi bombi kandi bagiranye ibiganiro byibanze cyane mu kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ni nyuma y’uko abanyepolitiki batandukanye ndetse n’abashoramari bakomeye mu Budage bakomeje gusura u Rwanda, by’umwahariko muri uyu mwaka bakaba barabaye benshi.

Mu kwezi kwa 8, Minisitiri w’ubukungu, ubutwererane n’amajyambere muri guverinoma y’u Budage, Dr. Gerd Müller n’itsinda yari ayoboye, basuye u Rwanda, ndetse banasinyana amasezerano mu kongera ubumenyi bugamije iterambere ndetse no guhanga imirimo.

Aya masezerano kandi yari agamije kureba uko ishoramari ry’abadage ryakwiyongera mu Rwanda, kurusha uko bimeze kugeza ubu.

Kuri ubu, mu Rwanda harabarurwa ibigo birenga 20 by’ishoramari bikomoka mu Budage biyobowe n’uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen ruherutse gutangiza ishami ryarwo rifite ikicaro mu gace kahariwe inganda i Masoro mu mujyi wa Kigali.

Abadage kandi bafite ibikorwa by’ishoramari ku butaka bw’u Rwanda birimo nk’uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi rwa Strawtec, ikigo cy’imari cya AB Bank, ndetse na sosiyete ya Mobisol izwi cyane mu gukwirakwiza ingufu z’imirasire y’izuba.