U Rwanda n’Ububiligi byasinyanye amasezerano azihutisha ubuhahirane n’ubucuruzi

0
134
Minisitiri Louise Mushikiwabo w'ububanyi n'amahanga niwe washyize umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw'u Rwanda

Leta y’u Rwanda n’Ububiligi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye rusange bwiganje cyane mu buhahirane n’ubucuruzi, amasezerano yashyiriweho umukono I New York muri Amerika ahateraniye inteko rusange ya 73 y’umuryango w’abibubye Loni.

Yashyizweho umukono na Louise Mushikiwabo minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe Ububiligi bwari buhagarariwe na Alexander De Croo minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubutwererane n’iterambere mu Bubiligi.

Ni amasezerano akubiyemo ibyo gusonera imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Rwanda byoherezwa mu Bubiligi ndetse n’ibiza mu Rwanda biturutse mu Bubiligi.

Ibarurishamibare ry’umuryango w’abibubye ku bucuruzi mpuzamahanga (UN-COMTRADE) riheruka, ryerekana ko u Rwanda rutumiza mu Bubiligi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 43 by’amadolari y’Amerika.

Ni mu gihe u Rwanda narwo ngo rwohereza mu Bubiligi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 18 z’amadorali y’Amerika.

Ububiligi kandi busanzwe bunafite amasosiyete menshi akorera ubucuruzi mu Rwanda.

Urugero ni nk’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol Breweries ndetse n’andi masosiyete akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka Minetain, GeoRwanda, Somuki na Corem.