U Rwanda ni igihugu cy’inshuti nziza Kenya ifite kugeza ubu: Perezida Uhuru Kenyatta

0
93
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na mugenzi we Paul Kagame w'u Rwanda ubwo mu mwiherero wa 16 w'abayobozi bakuru b'igihugu i Gabiro

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yemeza ko u Rwanda na Kenya bikwiye gufatanyiriza hamwe mu rwego rwo kwagura uburumbuke n’ubukungu bw’abaturage n’ibihugu byombi.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo yatanze ubwo yari mu kigo cy’imyitozo ya gisilikare i Gabiro mu ntara y’iburasirazuba, ahari kubera umwiherero wa 16 w’abategetsi bakuru b’igihugu ndetse n’abahagarariye abikorera (PSF) mu Rwanda.

Ni mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kenyatta yakoreye mu Rwanda, mugenzi we Paul Kagame agahitamo kumwakirira i Gabiro mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu cyane ko ariho ari gukorera akazi ke muri iyi minsi kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Umukuru w’igihugu cya Kenya avuga ko yashimishijwe n’uko uyu mwiherero ukorwa ndetse ngo n’igihugu cye kikaba kigiye kubyigana mu bihe bidatinze nacyo kikajya kiwukora.

Ku mubano w’u Rwanda na Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta yemeza ko ibihugu byombi bibanye neza ndetse ngo bifitanye ubu bucuti buri mu bwa mbere Kenya ifitanye n’amahanga kugeza ubu.

By’umwahariko u Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye umubano mwiza cyane cyane mu bucuruzi n’ishoramari, kuko amakompanyi n’amasosiyete y’ubucuruzi akomoka muri Kenya akomeje kuba menshi mu Rwanda kuva mu myaka 25 ishize.

Amenshi muri aya yiganje mu rwego rw’imari.

Mu Rwanda hari ibigo by’imari bikomoka muri Kenya bigera kuri 4, aribyo Equity Bank, I&M, KCB Group na Commercial Bank of Africa (CBA) iherutse kugura imigabane ya Crane Bank Rwanda yafunze kubera ibihombo.