U Rwanda narwo rwakumiriye indege za Boeing 737 Max 8 na Max 9 mu kirere cyarwo

0
214
Nta ndege ya Boeing 737 Max yemerewe kugera mu kirere cy'u Rwanda

U Rwanda narwo rwiyongereye mu mubare w’ibihugu byatakarije icyizere indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ndetse na Boeing 737 Max 9.

Ni nyuma y’impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yo muri ubu bwoko yabaye ku cyumweru tariki ya 10/03/2019, igahitana abantu bose bari bayirimo bagera ku 157 harimo n’umunyarwanda witwa Jackson Musoni.

Ni impanuka yabaye nyuma y’amezi 5 gusa, indi ndege yo muri ubu bwoko ya kompanyi ya Lion Air yo muri Indonesia nayo ikoze impanuka igahitana abarenga 189.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’urwego rw’igihugu rushinzwe indege za gisivile (Rwanda Civil Aviation Authority) ritegeka ko nta ndege zo muri ubu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ndetse na Boeing 737 Max 9 zemerewe kongera kugera mu kirere cy’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi na sosiyete y’abanyamerika ikora indege zo muri ubu bwoko nayo yafashe umwanzuro wo guhagarika ubu bwoko bwose bw’izi ndege nyuma y’ubushakashatsi bakoze bagasanga zifite ibibazo bya tekiniki.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingendo z’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA) bwemeza ko bwategetse iyi sosiyete guhagarika ikoreshwa ry’ubu bwoko bw’indege nyuma y’ibimenyetso bishya babonye byaturutse ku byogajuru byayo.

Isosiyete ikora Boeing 737 yari imaze gukora indege zo muri ubu bwoko zibarirwa kuri 371, zose zikaba zabaye zihagaritswe mu gihe kitazwi, ndetse zishobora no kuba zitazongera gukoreshwa ukundi nubwo bitaremezwa neza.

Ni igihombo gikomeye kuri iyi sosiyete ndetse bikaba ari n’ubusebwa ku bucuruzi bwayo kuko kugirango igarure icyizere mu bihugu byo ku isi ndetse no muri kompanyi zikora ingendo z’ikirere, ngo bizatwara igihe kitari gito nkuko byemezwa n’abasesenguzi.