U Rwanda na Zipline bigiye kuvugurura amasezerano y’ubwikorezi bukorwa na Drones

0
227
Zipline niyo ifite isoko ry'indege za Drone zitwara amaraso mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda igiye kuvugurura amasezerano ifitanye na kompanyi y’abanyamerika Zipline isanzwe ifite isoko ryo gukoresha utudege tutagira umupilote twa Drone mu gukwirakwiza amaraso mu gihugu.

Ibi byemejwe ni inama ya guverinoma yateranye kuri uyu wa gatatu.

Ni amasezerano agiye kuvugururwa nyuma y’imyaka ibiri iyi sosiyete ya Zipline ikora ibikorwa by’ubwikorezi bw’amaraso mu gice cy’intara y’amajyepfo n’uburengerazuba by’igihugu kuko yatangiye ibi bikorwa mu 2016.

Amakuru agera kuri HOSE yemeza ko hari gahunda y’uko utu tudege dushobora no kuziyambazwa no mu zindi nzego nk’ubucuruzi n’ubuhinzi mu rwego rwo kwihutisha ubwikorezi ndeste no guteza imbere iri shoramari ry’izi ndege za Drone mu Rwanda.

Ku ikubitiro izi ndege zatangiye zitwara amaraso angana n’ikiro kimwe n’igice mu gihe kingana n’iminota 15 ariko hakaba hari imbogamizi z’uko utu tudege twakunze gukora impanuka za hato na hato tutagejeje amaraso aho twabaga tuyajyanye.

Ni ubwa mbere ku isi izi ndege ngo zari zikoreshwejwe mu rwego rw’ubuzima.

Iyi kompanyi ya Zipline isanzwe ifite ikicaro cyayo mu karere ka Muhanga mu majyepfo y’igihugu hakaba ari naho hari ikibuga cy’izi ndege.