U Rwanda na Uganda byajyanwe mu nkiko ngo kubera ingaruka zo gufunga imipaka

0
337
Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda

Urubuga rwa BBC rwanditse ko imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda n’iya Uganda, ku mabwiriza yo gufunga imipaka, ivuga ko yakenesheje abaturage.

Imijyi n’ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda ngo byahungabanyijwe bikomeye n’ibi byemezo, nkuko iyi miryango yareze ibivuga.

Deborah Kyarisiima, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abacuruzi b’abagore ku mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko ngo ubu bahunze kuko bari kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura.

Ikirego cy’iyi miryango kuri leta zombi cyashyikirijwe urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho uyu muryango.

Abarega barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bya politiki.

Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ibi byemezo kuko Banki y’iki gihugu ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% mu kwezi kwa gatatu ugeraranyije n’ukwezi kwa kabiri.

Mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka nibwo Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka wa Gatuna bitunguranye, ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura no kuwubakaho gahunda ya One Stop Border Post igamije guhuza za gasutamo z’ibihugu byombi.

Ibi byabaye mu gihe ibi bihugu byombi bikomeje kutavugarumwe, ibintu bishingiye ku bushyamirane bwa politiki bukomeje kuvugwa no kugeza uyu munsi.