U Rwanda na Tanzania byahinduye ibitekerezo ku mushinga wa gariyamoshi

0
1778
Gariyamoshi Isaka to Kigali

Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania byamaze kwemeranya guhindura uburyo bwo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi byari byemeje ko wubakwa mu buryo busanzwe, none ngo ugiye kubakwa mu buryo bugezweho bukoresha umuriro w’amashanyarazi.

Ni umuhanda wa Gari ya moshi uzahuza Isaka (Tanzania) – i Kigali (Rwanda) bikaba biteganijwe ko imirimo yo kuwubaka izatangira mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi kwa 10 muri uyu mwaka wa 2018.

Kuri iyi ncuro ibihugu byombi byabaye nk’ibivugurura ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga, kuko byemeranijwe ko bizubaka uyu muhanda wa kilometero 521 mu buryo bukoresha umuriro w’amashanyarazi (Electric locomotive).

Uyu mushinga nugerwaho nkuko byifuzwa, bizihutisha ubucuruzi kurusha uko byari biteganijwe mbere, ndetse habeho no kubungabunga ibidukikije kuko iyi Gariyamoshi itajya yohereza ibyuka bihumanya ikirere nkuko izindi locomotive zisanzwe zibigenza.

Miliyari zirenga $2.5 ngo nizo zitegerejwe kuzakoreshwa kuri uyu muhanda.

Ni umushinga wemejwe n’abakuru b’ibihugu bombi, ubwo baheruka guhurira I Dar-es-Salaam muri uku kwezi, bakemeranya ko uyu muhanda wa gariyamoshi uhuza u Rwanda na Tanzania ngo ugomba kubakwa vuba bishoboka.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania na Paul Kagame w’u Rwanda, hakurikiyeho ibiganiro by’abaminisitiri bashinzwe ibikorwaremezo, nayo ikaba yari yabanjirijwe n’iy’abanyamabanga ba leta.

Ibi biganiro byose ngo byemeranyije bidasubirwaho ukwihutisha iyubakwa ry’uyu muhanda wa gariyamoshi ngo ugomba guturuka I Saka mu burengerazuba bwa Tanzania ukagera I Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda utegerejweho kwihutisha ibicuruzwa binyuzwa ku cyambu cya Dar-es-Salaam biza cyangwa biva mu Rwanda, kuko ubusanzwe 80% byabyo, U Rwanda rukoresha iki cyambu nkuko byemezwa n’ababishinzwe.

Hari undi mushinga wa gariyamoshi umaze imyaka n’imyaka, utarubakwa.

Ibi bivuzwe mu gihe hari undi mushinga w’umuhanda wa gariyamoshi uhuriweho n’ibihugu byo ku muhora wa Ruguru (Kenya, Uganda n’u Rwanda) ariko uyu mushinga ukaba usa nk’uwaheze mu mpapuro kubera amikoro.

Gariyamoshi ituruka i Mombasa ikgare Nairobi, itegerejwe ko izagera i Kigali mu 2025

U Rwanda nirwo rugaragara nk’ururi inyuma kuri uyu mushinga kuko Leta ya Kenya yabaye yubatse igice kimwe, mu gihe Uganda nayo igaragaza ko ifite ubushake bwo kubaka igice cyayo, ariko u Rwanda ntabwo rurigaragaza cyane kuri uyu mushinga.

Abasesenguzi bavuga ko u Rwanda rwisubiyeho ngo ahubwo rukaba rwarahinduye ibitekerezo kuko ngo rwasanze kuva I Kigali ugana ku cyambu cya Mombasa ari kure cyane kurusha kwerekeza Dar Es Salaam.

Ibi bikaba ngo aribyo byatumye u Rwanda rufata gahunda yo gushyira imbaraga ku mushinga wa galiyamoshi ihuza Kigali na Dar Es Salaam.

Ibi ngo byarashyizwemo imbaraga kuva ubwo Perezida Magufuli afata ubutegetsi kuko ku ngoma ya Jakaya Gikwete ibihugu by’u Rwanda na Tanzania bitavugaga rumwe, nkuko umubano w’ibi bihugu umeze muri iki gihe.