U Rwanda na leta y’Amerika mu biganiro byo kunoza umubano hagati y’impande zombi

0
85
Nyuma y'ibiganiro byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 10/03/2019 hafashwe ifoto rusange

Ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na U.S.A bigiye kwiyongera kurushaho niba ibyavuye mu biganiro hagati y’ibihugu byombi bishyizwe mu bikorwa.

Ni ibiganiro byahuje sekereteri wungirije (Assistant Secretary) muri deparitema (Department) ya leta y’Amerika mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga, bwana Tibor Nagy na Perezida Paul Kagame, Minisitiri Richard Sezibera w’ububanyi n’amahanga na ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika.

Abinyijije ku rubuga rwe rwa twitter, Tibor Nagy wari uhagarariye ubutegetsi bwa Amerika, yemeza ko bagiranye ibiganiro byiza, byibanze cyane ku kunoza umubano w’u Rwanda na leta zunze ubumwe z’Amerika, muby’ubucuruzi n’ishoramari ndetse umutekano n’amahoro muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko mu bihe bishize ibihugu byombi bitakunze kuvuga rumwe mu bucuruzi bw’imyenda n’inkweto bya Caguwa.

Ni ibintu byatumye Amerika itegeka ko ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereza muri Amerika binyuze mu masezerano yiswe AGOA, ngo bigomba guhagarara mu gihe icyemezo cyo guca intege ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto bya CAGUWA kitarasubirwamo.

Guverinoma y’u Rwanda nayo yakunze kwihagararaho kuri uyu mwanzuro, ndetse inafata ingamba zo guhangana n’ingaruka zishobora kuzaterwa n’ibi bihano by’Amerika.

Ni ingamba zigizwe n’ikigega cy’agateganyo cy’amafaranga arenga miliyari 1.3 Frw yo kuziba icyuho cy’ingaruka zishobora kuzatezwa n’ibi bihano by’Amerika.

U Rwanda rwari rusanzwe rwohereza muri leta zunze ubumwe z’Amerika ibicuruzwa bibarirwa hagati ya miliyoni 25$-40$, ibingana na 2% muri ibi, nibyo byoherezwayo binyuze muri aya masezerano ya AGOA.

Abanyamerika bavuga ko batumva impamvu u Rwanda, rwarenze ku masezerano kandi ngo byari byemejwe ko ibihugu 6 bibarirwa mu muryango w’afurika y’iburasirazuba (EAC) byose bizahagarika Caguwa nyuma y’uyu mwaka wa 2019.

Kuva mu mwaka wa 2016, guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutumbagiza imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo kunaniza abayicuruza n’abayambara.

Ikilo kimwe cy’imyenda ya Caguwa cyakuwe mu mafaranga arenga 160 y’amanyarwanda gishyirwa hafi y’ibihumbi 2200. Ni mu gihe ikilo kimwe cy’inkweto za Caguwa nacyo cyavuye ku 160 y’amanyarwanda gishyirwa ku 2500.

Ni ibintu byarakaje bikomeye leta y’amerika kuko ubusanzwe iyi myenda n’izi nkweto byacuruzwaga mu Rwanda biturutse mu ishoramari ry’Amerika.