U Rwanda na Israel bigiye kurushaho gufatanya muby’ingufu, ingendo z’ikirere n’imyubakire

0
177
Perezida Kagame ari kumwe na Benjamin Nyetanyahu minisitiri w'intebe wa Israel. Ifoto: Ububiko

U Rwanda na Israel bigiye kurushaho gukorana neza mu bikorwaremezo, niba ibiganiro byahuje Ambasaderi Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda, na minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete, bigeze ku ntego yabyo.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 22/05/2019.

Ntabyinshi turamenya byavugiwe muri ibi biganiro byahuje aba bagabo bombi, ariko urubuga rwa twitter rwa minisiteri y’ibikorwa remezo rwanditse ko baganiriye ku ngingo zigamije gukaza umubano mwiza mu by’ingufu zitanga amashanyarazi, ingendo z’ikirere ndetse n’imyubakire.

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka, hasinywe amasezerano mu by’ingendo z’ikirere hagati y’u Rwanda na Israel.

Kugeza ubu ntabwo itariki ya nyayo iramenyekana y’igihe indege za RwandAir zizatangira kwerekeza i Tel Aviv muri Israel.

Umubano wa Israel n’u Rwanda ukaba ukomeje kuba mwiza umunsi ku munsi.

Mu kwezi gushize kwa 4 muri uyu mwaka, leta ya Isael yafunguye ambasade yayo I Kigali mu Rwanda, ambasade ifite inshingano zo gukurikirana inyungu za Israel mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ntabwo ari ambasade yonyine Israel yafunguye mu Rwanda, kuko hari n’ikigo cy’ubuhinzi bw’imboga, indabo n’imbuto cyubatswe ku butakwa bw’u Rwanda, kiswe Rwanda-Israel Center of Excellence for Horticultural Development.