U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano yo koroshya ingendo z’ikirere

0
746
Mu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano

Kuri uyu wa mbere, u Rwanda na Ghana byashyize umukono ku musezerano y’ubufatanye no koroshya ingendo z’ikirere hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano ngo azatanga uburenganzira ku ndege zo mu Rwanda bwo kogoga ikirere cya Ghana ntazindi mbogamizi ndetse n’iza Ghana nazo zikabona ubwo burenganzira ku kirere cyo mu Rwanda.

Amasezerano nk’aya kandi ngo u Rwanda rugomba no kuyasinyana nanone n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika nka Togo, Senegal na Angola muri iki cyumweru niba ntagihindutse, nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa minisiteri y’bikorwa remezo mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko kandi mu bihe bishize hari andi masezerano Guverinoma y’u Rwanda yari yasinyanye na leta ya Nigeria, nayo agamije koroshya ingendo z’ikirere hagati y’ibihugu byombi by’umwahariko ibi byose bikaba bizagirira akamaro gakomeye kompanyi ya RwandAir ndetse bikongera ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu by’Afurika.

Ni mu gihe kandi umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, leta y’u Rwanda iteganya kongerera ubushobozi RwandAir mu gihe n’ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege gishya mpuzamahanga cya Bugesera nayo igomba gushyirwamo imbaraga.