U Rwanda na Georgia nanone mu bihugu biri ku isonga mu korohereza ishoramari: Raporo

0
93
Umujyi wa Kigali umurwa mukuru w'u Rwanda

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byakoze amavugurura akomeye muri uyu mwaka mu korohereza ishoramari nkuko byemezwa na banki y’isi.

Raporo nshya y’iyi banki yerekana ko u Rwanda, Georgia na Columbia biri ku isonga mu bihugu byakoze amavugurura yo korohoreza abashoramari bashaka gutangiza ubucuruzi.

Louise Kanyonga umuyobozi mu kigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB) yabwiye urubuga rwa banki y’isi ko leta y’u Rwanda yahinduye byinshi mu mategeko n’amabwiriza bigenda abashaka gutangiza ubucuruzi bwabo.

Zimwe mu mpinduka zimaze gukorwa kugeza ubu, ngo harimo ibyo kwandikisha umutungo n’ubutaka bisigaye bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibintu ngo byagabanyije igihe kinini byatwaraga abashoramari mu bihe bishize.

Kwandikisha ubucuruzi ngo bisigaye bitwara iminsi 4 mu gihe ngo mbere ikoranabuhanga ritaratangira gukoreshwa ngo byatwaraga ukwezi n’iminsi irenga 10.

Mu mashanyarazi naho ngo hagabanijwe ibiciro ndetse n’igihe kiragabanuka cyo gutanga amashanyarazi ku bafatabuguzi bashya cyane cyane mu banyenganda.

Ikindi ni uko ngo mu bwubatsi hahindutse amwe mu mategeko n’amabwiriza agenga uru rwego cyane cyane abakeneye ibyangobwa bakabihabwa mu buryo bworoshye.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano