U Rwanda na DRC bigiye gusonera imisoro ku bicuruzwa byambukiranya ibihugu byombi

0
227
Umwe mu mipaka itanduka u Rwanda na RDC

U Rwanda na Kongo (DRC) bigiye gukuraho imisoro ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi, bitewe n’ingano ndetse n’agaciro kabyo nkuko impande zombi zabyemeranyije.

Uku gusonera ibicuruzwa bimwe na bimwe byambukiranya imipaka y’u Rwanda na DRC, bigiye gukorwa nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye na mugenzi we Lambert Matuku Memas, ushinzwe ubucuruzi bwo hanze ya DRC.

Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe ibyemezo byigeze gufatwa n’ibihugu byombi mu bihe bishize, bigamije koroshya ubucuruzi mu bihugu byibumbiye mu miryango ya COMESA na EAC.

Ni ibyemezo byari bigamije koroshya ubucuruzi buciriritse buhuriweho n’ibihugu bibarizwa muri iyi miryango yombi nkuko byanditswe na The New Times.

By’umwahariko, ibicuruzwa bigomba gusonerwa imisoro mu gihe biri kwambukiranya imipaka y’ibihugu bya COMESA ngo ni ibifite agaciro katarengeje $1,000 (ni ukuvuga abarirwa ku Rwf800,000).  

Ni mu gihe kandi ngo ibicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu bibarizwa muri EAC ngo ibigomba gusonerwa n’ibibarirwa agaciro ka $2,000 ni ukuvuga akabakaba miliyoni 1.8 mu manyarwanda.

Ubusanzwe u Rwanda na DRC bisanzwe bifite umwihariko mu buhahirane bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byabo hagati y’impande zombi.

Imibare iheruka yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018 ngo ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda na DRC ngo bubarirwa agaciro ka miliyoni $120.