U Rwanda na Brasil byasinyanye amasezerano yo koroshya ingendo z’ikirere

0
195
Minisitiri Gatete Claver ari kumwe n'ambasaderi wa Brazil mu Rwanda bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu ngengo z'indege ya BASA

U Rwanda na Brasil byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu koroherezanya ingendo z’ikirere zihuza ibi bihugu byombi.

Ni amasezerano yashyirwaho umukono mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/08/2019, na minisitiri w’ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete ndetse na Ambasaderi Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra, uhagarariye Brasil mu Rwanda.

By’umwahariko aya masezerano ngo agomba gutanga uburengenzanira kuri sosiyete ya RwandAir bwo gutangira gukoresha ibibuga by’indege n’ikirere byo muri Brasil.

Ibi kandi ni nako bigomba kugenda ku ruhande rwa Brasil kuko sosiyete z’indege za guverinoma ya Brasil nazo ngo zizahabwa uburenganzira bwo gukoresha ikirere ndetse n’ibibuga by’ingede by’u Rwanda.

Aya masezerano yiswe (Bilateral Air Service Agreement – BASA) agamije kongera imbaraga mu bucuruzi bwo gutwara abantu n’ibintu mu ngendo z’ikirere mu bihugu byombi.

U Rwanda rumaze gisinya amasezerano nk’aya ya BASA n’ibihugu bigera kuri 92 byo muri Afurika no ku yindi migabane itandukanye.

Aya masezerano ashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Brasil, mu gihe RwandAir ikomeje kwagura ingendo zayo ikorera mu bihugu by’amahanga umunsi ku munsi.

Mu kwezi gushize kwa 7, RwandAir iherutse gutangiza ingendo nshya zerekeza I I Tel Aviv muri Israel. Mbere yaho gato kandi yari yatangije izindi zerekeza i Guangzhou mu Bushinwa.

Kugeza ubu, RwandAir ikora ingengo 29 zerekeza mu bihugu byo hirya no hino ku isi ku migabane itandukanye.