U Rwanda na Angola bigiye kunoza ubuhahirane n’ishoramari mu bihugu byombi

0
159
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Angola João Lourenço

Perezida Paul Kagame aravuga ko u Rwanda na Angola bigiye kongera ubuhahirane ndetse n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi kandi ngo ubu bufatanye bukaba bugomba no kugera mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Umukuru w’igihugu yavuze ibi, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Luanda muri Angola avuga ku ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yaramazemo muri iki gihugu.

Ni uruzinduko yasoje kuri uyu wa kane tariki ya 21/03/2019.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Angola bwana João Lourenço utegeka iki gihugu, ibiganiro byabo bikaba byaribanze cyane ku ngingo zigamije  kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Biteganijwe ko nyuma y’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame, U Rwanda na Angola ngo bigiye kunoza umubano mu nzego zitandukanye ziganjemo ubwikorezi, umutekano, ubutabera, ikoranbuhanga, urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’imiyoborere.

U Rwanda na Angola bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko hari amasezeno y’ubufatanye impande zombi zashyizeho umukono mu bihe bishize.

By’umahariko guverinoma z’ibihugu byombi mu mwaka ushize zasinyanye amasezerano agamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hakoreshejwe inzira z’ikirere.

Aya masezerano afungura ikirere ku mpande z’ibihugu byombi ku ndege za RwandAir n’indi sosiyete ikora ingendo z’ikirere muri Angola.

Abanyarwanda kandi bemerewe gutemberera ku butaka bw’igihugu cya Angola ntacyangomba cy’inzira (visa) babanje gusabwa nkuko bigenda ku bindi bihugu.