U Rwanda na Alibaba bigiye kongera imbaraga mu bufatanye, bitange umusaruro mu bucuruzi

0
117
Alibaba ni sosiyete ikomeye mu bucuruzi bwa interineti mu Bushinwa no ku Isi yose

Sosiyete ikomoka mu Bushinwa ya Alibaba Group, yongereye ubufatanye na leta y’u Rwanda mu rwego rwo kongera ingano y’ibicuruzwa bitumiza mu Bushinwa biza mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni muri uru rwego Alibaba yatangije gahunda nshya y’imyaka 4 ngo izafasha abanyeshuri b’abanyarwanda kongera ubumenyi mu bucuruzi bukorwa hisunzwe ikoranabuhanga (e-commerce) nkuko bigaragara ku rubuga rw’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB).

Ku ikubitiro ngo muri uku kwezi kwa 09 muri uyu mwaka, hari abanyeshuri b’abanyarwanda babarirwa kuri 22 bagomba guhita batangira amasomo yabo mu ishuri ry’ubucuruzi rya Alibaba Business School mu Bushinwa.

Ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere RDB gisobanura ko basinyanye amasezerano yo kwagura ubufatanye bwihariye na Alibaba Group binyuze mu masezerano baherutse gusinyana mu kwezi kwa 10 mu 2018, yiswe Electronic World Trade Platform (eWTP ).

Aya masezerano agamije gushyiraho ihuriro ry’isoko ryifashisha ikoranabuhanga ku bicuruzwa by’u Rwanda ariryo ryiswe Electronic World Trade Platform.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nibwo habayeho igisa nko kuvugurura no kongera imbaraga muri aya masezerano ya Alibaba na guverinoma y’u Rwanda.

Ikindi gishya muri aya masezerano, ni uko ihahiro rikomeye mu Bushinwa rishamikiye kuri Alibaba, Freshippo supermarket ngo ryasinyanye amasezerano na RDB yo kohereza urusenda rw’u Rwanda mu maguriro 150 ya Freshippo abarizwa mu Bushinwa.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano