U Rwanda muri gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuwongerera agaciro

0
76
Ibirayi ni kimwe mu bihigwa byera cyane mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu. Ifoto: interineti

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kandi ari nako iwongerera agaciro nkuko byemezwa na minisitiri Gerardine Mukeshimana ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Akaba yabivugiye mu nama n’abanyamakuru yari yitabiriwe n’abaminisitiri batatu barimo uyu Mukeshimana w’ubuhinzi n’ubworozi, Prof Shyaka Anastaze w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Soraya M. Hakuziyaremye ushinzwe ubucuruzi n’inganda.

Ni inama ibaye nyuma y’uko hari ubushakashatsi buherutse kujya hanze, bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda, bwagaragaje ko abahinzi b’ibirayi bagera kuri 77.9%, bagurisha ku giciro bategetswe na leta.

Ikindi ni uko ngo abahinzi babasha gucuruza ku giciro bashaka bo ubwabo ngo batarenga 8.8%, mu gihe nibura ngo ababasha guciririkanya nabo babarirwa kuri 13.2%.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abahinzi ngo binubira ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho ikiranguzo cya 191 Frw, nyamara byagera ku masoko yo mu mujyi wa Kigali ugasanga ikilo kimwe gihagaze 450 Frw cyangwa 500 Frw.

Ubucuruzi bw’ibarayi bukaba bukomeje kuvugwamo ibibazo kuva mu myaka ibiri ishize.

Mu mwaka 2017, ibi bibazo nibyo byahagurukije abaminisitiri batatu bari bashinzwe ubucuruzi, ubuhinzi n’ubuhinzi ndetse n’uwari ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, bajya mu ntara y’amajyaruguru gukurikirana ibi bibazo.

Byarangiye bafashe imyanzuro itandukanye harimo no gushyiraho ibiciro ntakuka ndetse banategeka ko uzabirengaho azagerwaho n’ingaruka zikomeye kugeza uyu munsi bitarakemuka kuko hari abarenga kuri iyi myanzuro yari yafashwe n’ubutegetsi icyo gihe.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano