U Rwanda mu bihugu 5 by’Afurika byatumiwe mu nama y’ibihugu bikize ku isi G7

0
220
U Rwanda rwatumiwe muri G7. Ifoto: Twitter

Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yitabiriye inama y’umuryango w’ibihugu bikungahe ku isi kurusha ibindi, byibumbiye mu kiswe G7 iri kubera mu mujyi wa Biarritz mu Bufaransa.

Ni inama igomba gutangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 z’uku kwezi, ikazasozwa kuwa mbere tariki ya 26/08/2019.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Nduhungirehe yavuze ko kuri uyu wa gatanu baganiriye ku ngingo zirebana no gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore, ikoranabuhanga, ibidukikije ndetse n’ihindagurika ry’ibihe.  

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 5 by’Afurika byatumiwe muri iyi nama.

Ibindi bihugu by’Afurika byitabiriye ni Burkina Faso, Misiri, Senegal n’Afurika Yepfo.

Umuryango wa G7 ugizwe ni ibihugu 7 aribyo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, France, Ubudage, Italy, Japan ndetse n’Ubwongereza.

Ibi bihugu uko ari 7 nibyo bikungahaye kurusha ibindi ku isi kuko bibarirwa 62% by’ubukungu bw’isi yose bingana na miliyari ibihumbi $280.

Iyi mabare kandi ibumbatiye hamwe umusaruro mbumbe GDP uri hejuru ya 46% w’isi yose ndetse ni 10% by’abaturage bo ku migabane yose.

Uyu muryango wahoze witwa G8 ukibarizwamo Uburusiya ariko nyuma ya 2014 bwaje kuvamo kubera kutumvikana n’ibi bihugu ku bibazo bya politiki byari bishingiye ku kuba Uburusiya bwifuzaga intara ya Crimea yabarizwaga muri Ukraine.