U Rwanda, Ethiopia na Ghana ku isonga muri Afurika mu gushyigikira ubuhinzi: Raporo

0
82
Abahinzi bari mu murima

U Rwanda, Ethiopia na Ghana byagaragajwe nk’ibihugu bifite politiki zishyigikira iterambere ry’abahinzi cyane cyane abahinzi bakiri bato ku mugabane w’Afurika.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe na raporo nshya ivuga ku ishusho ry’ubuhinzi mu bihugu by’Afurika yiswe Africa Agriculture Status Report 2018.

Iyi raporo yongeye gutunga agatoki leta z’ibihugu by’Afurika guseta ibirenge mu gushyiraho politiki zihamye zishyigikira iterambere ry’ubuhinzi butunze abanyafurika barenga 70%.

Ethiopia ngo niyo iri ku isonga mu kugira politiki zihoraho zishyigikira ubuhinzi kuko imibare yerekana ko mu myaka 25 ishize ngo ubuhinzi buzamuka ku kigero cya 6% buri mwaka.

U Rwanda narwo rwagaragajwe muri iyi raporo nk’igihugu gifite gahunda nziza zifasha abahinzi kuzamura ubukungu bwabo ngo ndetse ubuhinzi bukaba bumaze kuvana abanyarwanda barenga miliyoni munsi y’umurongo w’ubukene bukabije.

Ghana nayo iri mu bihugu bifite politiki nziza zishyigikira ubuhinzi kuri uyu mugabane ngo kuko nayo igerageza gukora politiki zihuza ibikorwa bya guverinoma, iby’abikorera ndetse n’iby’imiryango mpuzamahanga mu rwego rwo kuzamura ubuhinzi bw’iki gihugu.