Twishimiye kuba kompanyi nyarwanda ya 1 ije gucuruza ku isoko rya NSE: Ubuyobozi bwa BK

0
285
Banki ya Kigali yagejeje imigabane yayo ku isoko ry'imari n'imigabane rya Nairobi Securities Exchange

Ku nshuro ya mbere mu mateka, Banki ya Kigali yacuruze imigabane yayo ku isoko y’imari n’imigabane rya Kenya ariryo Nairobi Securities Exchange.

Ni sosiyete ya mbere ikomoka mu Rwanda icuruje imigabane yayo kuri soko ndetse ikaba ibaye iya kabiri muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba nyuma ya kompanyi Umeme ikomoka muri Uganda kuko izindi zose ziba kuri iri soko zikomoka muri Kenya gusa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ubwo habaga imihango yo gushyira ku mugaragaro imigabane ya Banki ya Kigali ku isoko rya Nairobi Securities Exchange, Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yavuze ko ari intabwe nziza itewe nka sosiyete nyarwanda.

Karusisi yavuze ko ku ikubitiro bashyize kuri iri soko imigabane ifite agaciro ka miliyari 70 z’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga arenga miliyari 606 z’amanyarwanda.

Yagize ati: “Twishimiye kuba kompanyi nyarwanda ya mbere ije gucuruza imigabano yayo kuri iri soko rya Nairobi. Twizeye ko ibi bizafasha kwagura ubukungu bwacu ntakabuza”.

Ni amakuru yatangajwe n’iyi banki ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter

Chairman wa banki ya Kigali bwana Marc Holtzman nawe yavuze ko ari ubunararibonye bukomeye nka sosiyete ya mbere ikomoka mu Rwanda kuba igejeje imigabane yayo ku isoko ry’imari n’imigabane mpuzamahanga rya Nairobi.

Yagize ati: “Ni ubunararibonye bukomeye kandi ibi bikubiye mu ntego za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu kwagura ubukungu bw’u Rwanda”.

Imwe muri iyi migabane igiye gucuruzwa muri Kenya ngo ni iyahoze iri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE) mu bihe bishize.

Banki ya Kigali igiye gucuruza iyi migabane nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa 10/2018, yari yongeye gushyira ku isoko imigabane mishya ibarirwa ku 222,222,222 itegerejweho kuzinjiza miliyari zirenga 60 Rwfrs.