Tshisekedi watorewe kuyobora Kongo (DRC) aravuga ko agiye kurandura ubukene n’inzara

0
191
Félix Tshisekedi ubwo yari mu biro by'itora ku itariki 30 z'ukwa 12 mu mwaka ushize wa 2018

Félix Tshisekedi Tshilombo watorewe kuyobora repubulika iharanira demokarasi ya Congo byagateganyo, aravuga ko ubutegetsi bwe buje kurandura ubukene bukabije bwakunze kuvugwa mu banyekongo basanzwe bafite igihugu gikungahaye ku mitungo kamere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, bwana Tshisekedi akimenya ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko agomba kwita ku nyungu z’abanyekondo bose muri rusange ndetse ko ataje gushyira imbere inyungu z’ishyaka rye cyangwa ubwoko akomokamo.

Uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko ugiye kuba perezida wa RDC, ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi wa Mulumba umunyapolitiki witabye Imana mu 2017, ariko wari uzwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi kuva muriza 60, iki gihugu kikibona ubwigenge.

Bakomoka mu ishyaka rya UDPS riharanira demokarasi n’imibereho myiza ya rubanda.

Félix Tshisekedi yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu byagateganyo ku bwiganze bw’amajwi 38.57% babarirwa na 7,051,013 mu gihe yakurikiwe na Martin Fayulu Madidi nawe wabonye 34.83% bingana n’abaturage 6,366,732.

Ku mwanya wa gatatu, haje Emmanuel Ramazani Shadary umukandida wari watanzwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabira icyuye igihe. Uyu we yabonye amajwi abarirwa kuri 23.84% bingana n’abaturage 4,357,359 nkuko byemejwe na komisiyo y’amatora (CENI).

Igitangaje ni uko Martin Fayulu umwe muri aba batsinzwe yahise yamaganira kure ibyavuye muri aya matora, avuga ko komisiyo y’amatora yibiye amajwi Tshisekedi.

Ibi byatumye bamwe mu baturage bagira icyoba cy’uko hashobora kuvuka imidugararo n’imvururu. Inzego z’umutekano ziryamiye amajanja (ziteguye guhangana n’abigaragabya) ndetse n’ubucuruzi ntabwo burigukorwa nkuko bisanzwe.